Posts

Showing posts with the label Education

Indwara zitandura n' itabi--Umutwaro twikoreye twese

Image
Hashize ukwezi u Rwanda rwifatanije n' isi yose kuzirikana umunsi witwa " World No Tobacco Day " mundimi z’ amahanga, n’ umunsi wahariwe kuzirikana kwirinda itabi. Buri mwaka kuwa 31 Gicurasi ishami ry’ umuryago w’ abibumbye ryita k’ ubuzima (WHO) ryizihiza uwo munsi hagamijwe gushimangira ingaruka ziri mukunywa itabi kandi himakazwa ubuvugizi bwo kugabanya urugero rw’ abanywa itabi. Impamvu nyamukuru y’ uno munsi n’ ugutera umwete abatuye isi, ibihugu na za guverinoma gushyiraho ingamba zigenzura ibicuruzwa by’ itabi. Hamwe no kwibutsa isi ukwaguka kubwinshi bw' abanywi b’ itabi hamwe n’ ingaruka rigira k’ ubuzima; kuberako kugeza ubu ryica abatuye isi barenga miliyoni 8 kumwaka.   Itabi kandi riri kumwanya wa kabiri mubitera imfu nyinshi kw’ isi nyuma y’ umuvuduko w' amaraso ukabije. Ninako rigira uruhare mu kwica umwe mw’ icumi by’ abatuye isi  (Pinki, 2018). Igiteye impungenge nuko itabi ritera imfu zishobora kwirindwa, ariko rikaba rihitana ...

Usigaranye iki? Umunsi Mpuzamahanga Wa Kanseri, wabaye kuwa Kane, Gashyantare

Image
Hashize igihe kiri munsi y' amezi abiri ishami ry' umuryango wabibumbye ryita k' ubuzima (WHO) rigaragaje ibibazo bibangamiye ubuzima bw' abatuye isi mu mwaka wa 2019.  Ibyo bibazo isi ihanganye nabyo harimo ukwangirika n' ihindagurika ry' ikirere, indwara zitandura, ibyorezo by' ibicurane, imiturire n' imibereho mibi, indwara zifite udukoko twanze imiti, ebola n' ibindi byorezo, imitangire ya servisi z' ubuzima itanoze, kutitabira inkingo, indwara ya dengue, n' ubwandu bw' agakoko gatera SIDA.  Amakuru dukesha  TheMagazine.rw    agaragaza ubusobanuro bwimbitse k' urugero rw' imbaraga isi n' u Rwanda byumwihariko biri gushyiraho mukurwana nibyo bibazo.  Twibanze kuri ibyo bibazo, bigaragara ko kwangirika kw' ikirere n' indwara zitandura biri mubihangayikishije kurusha ibindi, kandi indwara z' itandura zikaba zihariye uruhare runini muguhitana benshi kw' isi. Mundwara zitandura harimo diyabete,...