Usigaranye iki? Umunsi Mpuzamahanga Wa Kanseri, wabaye kuwa Kane, Gashyantare



Hashize igihe kiri munsi y' amezi abiri ishami ry' umuryango wabibumbye ryita k' ubuzima (WHO) rigaragaje ibibazo bibangamiye ubuzima bw' abatuye isi mu mwaka wa 2019. 

Ibyo bibazo isi ihanganye nabyo harimo ukwangirika n' ihindagurika ry' ikirere, indwara zitandura, ibyorezo by' ibicurane, imiturire n' imibereho mibi, indwara zifite udukoko twanze imiti, ebola n' ibindi byorezo, imitangire ya servisi z' ubuzima itanoze, kutitabira inkingo, indwara ya dengue, n' ubwandu bw' agakoko gatera SIDA. 
Amakuru dukesha TheMagazine.rw  agaragaza ubusobanuro bwimbitse k' urugero rw' imbaraga isi n' u Rwanda byumwihariko biri gushyiraho mukurwana nibyo bibazo. 


Twibanze kuri ibyo bibazo, bigaragara ko kwangirika kw' ikirere n' indwara zitandura biri mubihangayikishije kurusha ibindi, kandi indwara z' itandura zikaba zihariye uruhare runini muguhitana benshi kw' isi. Mundwara zitandura harimo diyabete, kanseri, umutima, n' indwara z' impyiko.

Ukwezi kwa Gashyantare gufite umwihariko wo kwibutsa isi yose ko ikwiriye kwita k' ubuzima cyane cyane mukurwanya indwara zitandura nka kanseri. 
Umunsi wahariwe Kanseri kw' isi (World Cancer Day) ni umunsi muza mahanga washyizwe kuwa Kane Gashyantare kugirango hazamurwe ubumenyi kuri Kanseri no gushishikariza abatuye isi kuyigaragaza, kuyirwanya, no kuyivura. Ni umunsi wunganira ibikorwa byo kurwanya izo mbogamizi cyane cyane kurwanya kanseri imwe mundwara z' itandura kandi zihangayikishije abatuye isi bose.

Amakurushingiro kuri Kanseri.
  • Kanseri iri kumwanya wa kabiri mundwara zica benshi kw' isi, kandi yahitanye abasaga million icumi (9.6 million) mu mwaka wa 2018. Kurwego rw' isi, imfu 1 muri 6 ziterwa na Kanseri (WHO, 2018).
  • 70% by' impfu ziterwa na Kanseri zibasira abatuye mubihugu biri mumurongo w' iterambere (WHO, 2018).
  • 1/3 cy' imfu ziterwa na Kanseri zifite imvano eshanu zihuriyeho arizo: umubyibuho ukabije, kutarya imbuto n' imboga bihagije, imyitozo ngororamubiri mikeya, kunywa itabi, n' inzoga (WHO, 2018).
Kanseri n' iki?

Kanseri n' indwara ikomeye cyane ishobora kwibasira ibice byinshi bitandukanye by' umubiri. Iyo ivuwe hakirikare (ifatiranywe) akenshi irakira, ariko iyo ititaweho igihe kinini, ishobora gutera urupfu. Abantu benshi barwara kanseri bicwa nayo, cyane cyane iyo bafite ubushobozi bucye bwo kubona ubuvuzi.

Ibinyabuzima byose, nk' umubiri w' umuntu, bigizwe n' uturemangingo dutoya cyane utashorora kubona udakoresheje mikorosikopi. Rimwe na rimwe utwo turemangingo turahinduka kandi tugakura muburyo budasanzwe, bigatuma hakuriramo ibibyimba. Ibibyimba bimwe birikiza hadakenewe ubuvuzi, ariko ibindi bibasha gukura cyangwa bigakwirakwira mubice by' umubiri ariko biteza n' ibibazo mubuzima.  Ibibyimba byinshi ntabwo bitera kanseri, ariko ibindi byo birayitera.

Kanseri itangira iyo uturemangingo tumwe dutangiye gukura murubyo budasanzwe umubiri utabasha kubigenga kandi bigakwira mubice by' umubiri. Iyo kanseri igaragaye kare, ishobora kubagwa cyangwa ikavurwa hakoreshejwe imiti itandukanye cyangwa uburyo bwo gushiririza, bikaba byatuma amahirwe yo gukira yiyongera. Iyo kanseri isakaye, kuyivura biragorana kandi bikaba bitagishobotse.

Kanseri y' inkondo y' umura, ibere na nyababyeyi nizo ziganje muri kanseri zibasira abagore. Ubundi bwoko bwa kanseri abagabo n' abagore barwara harimo kanseri y' ibihaha, urura runini, umwijima, igifu, akanwa n' uruhu nk' uko byavuzwe haruguru.

Ikibazo

Kanseri iri mundwara zihitana benshi kw' isi, tugendeye kubigereranyo yahitanye abaturage milliyoni 9.6 mumwaka wa 2018 (WHO, 2018).
Kanseri zihitana benshi zigaragara kubice bitandukanye by' umubiri harimo ibikurikira:
  • Ibihaha (miliyoni 2.09)
  • Ibere (miliyoni 2.09)
  • Urura rurerure (miliyoni 1.80)
  • Agasabo k' amasohoro (miliyoni 1.28)
  • Uruhu (miliyoni 1.04)
  • Igifu (miliyoni 1.03)
Icyakorwa

Ushobora kuba warumvise imvugo igira iti “Kwirinda biruta kwivuza” ari nako bisaba abatuye isi kwita kumahitamo yabo ya buri munsi. Dishingiye cyane kubitera kanseri birakwiye kwirinda kunywa itabi, imirire itera umubyibuho ukabije, no kuringaniza ibiro hakorwa imyitozo ngorora mubiri. Nibyiza kandi kwirinda izuba ryinshi n’ ibikoresho bishobora kwangiza uruhu, kwikingiza, no gusaba ubuvuzi bw’ ibanze uko bikwiriye (Mayo Clinic, n.d.).

Ishakiro

Mayo Clinic. (n.d.). Cancer Prevention: 7 tips to reduce your risk. Retrieved from mayoclinic.org: https://www.mayoclinic.org/healthy-lifestyle/adult-health/in-depth/cancer-prevention/art-20044816
Nibaruta, A. M. (2019, January 20). Ibibazo Bibangamiye Ubuzima Bwabatuye Isi muri 2019, Ese Mu Rwanda Biratureba. Retrieved from themagazine.rw: http://www.themagazine.rw/ibibazo-bibangamiye-ubuzima-bwabatuye-isi-muri-2019-ese-mu-rwanda-biratureba/
WHO. (2018, September 12). Cancer. Retrieved from who.int: https://www.who.int/news-room/fact-sheets/detail/cancer





Comments

Popular posts from this blog

Nature Photography - Therapy Amidst the Episodes of Pandemic Lockdowns and Curfews

Why I Choose to Advocate for Cancer Patients

An Open Letter to Dearest Cancer Patients