Indwara zitandura n' itabi--Umutwaro twikoreye twese
Hashize ukwezi u Rwanda rwifatanije n' isi yose kuzirikana umunsi witwa " World No Tobacco Day " mundimi z’ amahanga, n’ umunsi wahariwe kuzirikana kwirinda itabi. Buri mwaka kuwa 31 Gicurasi ishami ry’ umuryago w’ abibumbye ryita k’ ubuzima (WHO) ryizihiza uwo munsi hagamijwe gushimangira ingaruka ziri mukunywa itabi kandi himakazwa ubuvugizi bwo kugabanya urugero rw’ abanywa itabi. Impamvu nyamukuru y’ uno munsi n’ ugutera umwete abatuye isi, ibihugu na za guverinoma gushyiraho ingamba zigenzura ibicuruzwa by’ itabi. Hamwe no kwibutsa isi ukwaguka kubwinshi bw' abanywi b’ itabi hamwe n’ ingaruka rigira k’ ubuzima; kuberako kugeza ubu ryica abatuye isi barenga miliyoni 8 kumwaka. Itabi kandi riri kumwanya wa kabiri mubitera imfu nyinshi kw’ isi nyuma y’ umuvuduko w' amaraso ukabije. Ninako rigira uruhare mu kwica umwe mw’ icumi by’ abatuye isi (Pinki, 2018). Igiteye impungenge nuko itabi ritera imfu zishobora kwirindwa, ariko rikaba rihitana ...