Usigaranye iki? Umunsi Mpuzamahanga Wa Kanseri, wabaye kuwa Kane, Gashyantare
Hashize igihe kiri munsi y' amezi abiri ishami ry' umuryango wabibumbye ryita k' ubuzima (WHO) rigaragaje ibibazo bibangamiye ubuzima bw' abatuye isi mu mwaka wa 2019. Ibyo bibazo isi ihanganye nabyo harimo ukwangirika n' ihindagurika ry' ikirere, indwara zitandura, ibyorezo by' ibicurane, imiturire n' imibereho mibi, indwara zifite udukoko twanze imiti, ebola n' ibindi byorezo, imitangire ya servisi z' ubuzima itanoze, kutitabira inkingo, indwara ya dengue, n' ubwandu bw' agakoko gatera SIDA. Amakuru dukesha TheMagazine.rw agaragaza ubusobanuro bwimbitse k' urugero rw' imbaraga isi n' u Rwanda byumwihariko biri gushyiraho mukurwana nibyo bibazo. Twibanze kuri ibyo bibazo, bigaragara ko kwangirika kw' ikirere n' indwara zitandura biri mubihangayikishije kurusha ibindi, kandi indwara z' itandura zikaba zihariye uruhare runini muguhitana benshi kw' isi. Mundwara zitandura harimo diyabete,...